URWENYA

Urwenya rwoherejwe na Maacho-machoozi-maachoni:

X

Ninde ukwiye gucibwa umutwe?

Mon, 24 Sep 2012 23:29:10 +0200

Umunsi umwe, simbikangwa yarimo abagara mu murima we w'ibishyimbo. nuko haza abantu benshi, bagaragiye umwami wari uhetswe mu ngobyi. kubera ko inzira yanyereraga, baca mu murima hagati, ibishyimbo barabiribata.

n'uburakari bwinshi, simbikangwa arababwira ati:" iyo ngegera muhetse nimuyiizibukiire igwe hasi, igende n'amaguru, mumvire mu murima w'ibishyimbo mwa nturi mwe".

ibisonga by'umwami byumvise ayo magambo, biramufata, bimujyana i bwami, biramuboha ngo bimuce umutwe kuko yatinyutse gutuka umwami w'u rwanda.

mu gihe batyaza inkota, asaba kuvuga ijambo rya nyuma, bararimwemerera.

nuko arababaza ati " ari njye watutse umwami, ari n'umugore we umunyara mu ntoki buri munsi nijoro, ni nde ukwiye gucibwa umutwe?"

Rwereke inshuti zawe:

Twitter Facebook Google Plus Linkedin
whatsapp



Uru rwenya rufite amanota 2



Umubare






Kanyota mwenye:
Ruhengeri boy:
Uwiregura kubapolisi:
Ikorari y'aba...:
Siri la tere (Minani Rwema):
Yeeee:
Interview ya Petero:
Egyptienne (Rihanna rwandeze):