URWENYA

Urwenya rwoherejwe na Bb:

X

None se mwacishishije itangazo kuri radio na tvr mubwira injangwe zose ko ntakiri imbeba?

Thu, 14 Jun 2012 14:59:28 +0200

Umusore mwiza cyane yaje guhura n'ikibazo cy'uburwayi bwo mu mutwe ariko arwara abona yahindutse imbeba. mu burwayi bwe yahoraga yikanga injangwe zamufashe kuburyo yahoraga yihishahisha kugira ngo injangwe zitamufata. ubwo yaje kujyanwa kuri caraes i ndera ahabwa ubujyanama ndetse atangira no kumva atangiye gukira niko kubwira muganga ati ndumva nakize mushatse mwandekura. baramurekuye koko maze arataha. mu kumanuka ageze hafi ya kaburimbo hariya 15 abona ikijangwe kinini cyambutse umuhanda. umugabo yarahagaze ariyumvira maze mu mwanya muto amaguru ayabangira ingata no kuri caraes ngo baaa! ati rwose muganga ndabashimira ko mwamvuye ngakira gusa ndimo nitahira mpuye n'igipusi bintera kwibaza niba mwari mwarigeze mutanga itangazo kuri radio cyangwa tvr mubwira injangwe zose ko nakize ntakiri imbeba?

Rwereke inshuti zawe:

Twitter Facebook Google Plus Linkedin
whatsapp



Uru rwenya rufite amanota 1



Umubare






Kanyota mwenye:
Ruhengeri boy:
Uwiregura kubapolisi:
Ikorari y'aba...:
Siri la tere (Minani Rwema):
Yeeee:
Interview ya Petero:
Egyptienne (Rihanna rwandeze):