URWENYA

Urwenya rwoherejwe na Damascene:

X

Umushitsi mu ijuru

Tue, 03 Apr 2012 10:30:47 +0200

Umugabo yari umushyitsi mu ijuru, petero intumwa akaba ari we wakoraga akazi ko kumutambagiza amuratira ubwiza bwo mu ijuru. petero amwereka aho imana yicaye, aho abamarayika bateraniye bayiririmbira, n’ahandi hantu heza cyane aho mu ijuru. ngo uruzinduko rugere hagati, umushyitsi yumva arakubwe, niko kubaza petero ati “ese ko mu byo wanyeretse nta musarani nabonye, ino aha iyo umuntu akubwe yihagarika he ?” petero nawe aramusubiza ati “ajya inyuma ya kiriya gicu ubona hakurya hariya, akiherera.” ni uko undi nawe arabikora. haciyeho akandi kanya batembera, wa mushyitsi yumva noneho arashaka kwituma ibikomeye, niko kubwira petero ati “reka nsubire inyuma y’igicu ndumva nkubwe.” umugabo amaze kwituma ibikomeye, sibwo abuze icyo yihanaguza ! niko guhamagara petero ati : ese pete, ko nta mpapuro z’isuku mbona, ino aha mubigenza mute ? maze petero aramusubiza ati “koresha icyo gicu wikinzeho, kirabitunganya.” igihe nyamugabo agize ngo aratangira kwihanagura, yumva urushyi ngo pooo ! abadukira hejuru maze yisanga mu gitanda ! umugore we, arakaye cyane, niko kumubwira ati : “niko di ibi noneho ni ibiki wadukanye ? amambere wanyariye ndakwihorera, ubukurikiyeho uranera nabwo ndihangana ! none utangiye no kwihehesha imisatsi yanjye ? »

Rwereke inshuti zawe:

Twitter Facebook Google Plus Linkedin
whatsapp



Uru rwenya rufite amanota 1



Umubare






Kanyota mwenye:
Ruhengeri boy:
Uwiregura kubapolisi:
Ikorari y'aba...:
Siri la tere (Minani Rwema):
Yeeee:
Interview ya Petero:
Egyptienne (Rihanna rwandeze):