URWENYA

Urwenya rwoherejwe na Buûmva-maâcho:

X

Telefoni igendanwa. igice cya kabiri

Mon, 09 Jan 2012 21:23:03 +0100

Umugabo witwa nyarudindiri yari umuryi wa cyane kandi akaba munini bihebuje. abari bamuzi bemezaga ko yari arengeje ibiro 200, ko kandi yari afite ibicece byo ku nda, bitwikira amatako ye kugera ku mavi. ibicece by'amabere nabyo ngo byaramanukaga bikorosa umukoondo. umunsi umwe rero ngo hari ku mpeeshyi nyuma ya saa sita, izuba rikaze hanze, we yiyicariye muri salon iwe, arimo arya ibihaza bigeretse ku runyogwe bishyushye, nuko icyuya kiramurenga, yikura ishati. igihe arimo arya umuntu aba amuhamagaye kuri telefoni ye igendanwa. undi arayifata, baravugana, birangiye, ayirambika mu ntebe i ruhande rwe. arangije kurya yumva umunaniro ni wose, yiryamira muri ya ntebe ye. mu kuryama, ya telefoni ye iranyerera, yinjira hagati y'ibicece irahonongera. nyuma yicuye, undi muntu aramuhamagara, agiye gufata telefoni arayibura. telefoni ikavuga, umugabo agashaka akayibura(ibyago bye yari yibagiwe gushyirabo bwa buryo bwo gutigita: vibration). bigeze aho ahamagara umugore n'abana ngo bamufashe gushaka.umwana wa mbere atega ugutwi, abwira nyina ati: "ikunda ry'ibiryo rya papa, telefoni yayimize, iri kuvugira mu gifu cye!!!!" umwana wa kabiri, ati" télefoni yayicariye, yinjira mu kibuno cye nimo iri kuvugira". umugore yegera umugabo, amwongorera mu gutwi ati:"kubera imisuha yawe, telefoni yarengewe n'ubugabo bwawe, ntiboneka udahagurutse". nyarudindiri kubera amagambo abwiwe, ahaguruka n'umujinya mwinshi ngo yisohokere, mu guhaguruka telefoni iraturumbuka yikubita hasi!!!nuko abana 2 na nyina, n'agatangaro kenshi babwira nyarudindiri bati "ntureba ibyo twakubwiraga ko ari amanyakuri?"

Rwereke inshuti zawe:

Twitter Facebook Google Plus Linkedin
whatsapp



Uru rwenya rufite amanota 3



Umubare






Kanyota mwenye:
Ruhengeri boy:
Uwiregura kubapolisi:
Ikorari y'aba...:
Siri la tere (Minani Rwema):
Yeeee:
Interview ya Petero:
Egyptienne (Rihanna rwandeze):