URWENYA

Urwenya rwoherejwe na Habimana J.nepo:

X

Erekana muzitsa

Wed, 18 May 2011 13:57:22 +0200

Umugabo yagiye muri hoteri asangamo mudasobwa (computer) ahita yihutira kwandikira umugore we yari yasize mu rugo ubwo yajyaga mu rugendo rw’akazi.
agiye kurwohereza yibeshyaho gato e-mail y’umugore we ayohereza ku mugore wari wapfushije umugabo uwo munsi.
uwo mugore wari wapfushije umugabo yabaye akiva gushyingura umugabo we nawe yihutira kujya kuri mudasobwa yibwira ko wenda hari abo mu muryango we baba bamwandikiye bamusaba kwihangana, ariko akimara gusoma ibaruwa ya mbere ahita yikubita hasi. maze umuhungu we aje amukurikiye asanga kuri mudasobwa hariho ibaruwa igira ati:

ku mugore wanjye nkunda cyane,

impamvu: nagezeyo amahoro

ndabizi ko bigutangaje kubona iyi baruwa kuko utakekaga ko nabona uko nkwandikira ariko nasanze ino naho basigaye bafite za mudasobwa. kandi bemerera abantu kwandikira abakunzi babo. ubu tuvugana maze akanya gato ngezeyo, banyeretse icyumba nzabamo, gusa irungu riranyishe ngiye kukwitegura nawe ejo uzaze, ndizera ko uzabona abaguherekeza nk’uko nanjye mwamperekeje, bizu ni ahejo. uzagire urugendo rwiza.

Rwereke inshuti zawe:

Twitter Facebook Google Plus Linkedin
whatsapp



Uru rwenya rufite amanota 3



Umubare






Kanyota mwenye:
Ruhengeri boy:
Uwiregura kubapolisi:
Ikorari y'aba...:
Siri la tere (Minani Rwema):
Yeeee:
Interview ya Petero:
Egyptienne (Rihanna rwandeze):