URWENYA

Urwenya rwoherejwe na BUÛMVA:

Kanyota

Tue, 22 Feb 2011 21:04:53 +0100

Umunsi umwe,umugabo Kanyota yanyarukiye ku kabari nuko ahasanga bagenzi be bakorana maze si ugufata ku mazi biratinda. Kanyota yaranyoye arahaga, yumvise zimugeze mu muhogo nibwo afashe inzira ijya i muhira. Inzira yose yagendaga arandura ibishyitsi n'amano ye, agenda adandabirana,nuko aba ageze imbere y'umuryango iwe mu gicuku, niko gukora mu mufuka, akuramo urufunguzo ngo yugurure.Yarwanye n'isiriri bigera aho ananirwa, nuko yiyicarira hasi arasinzira umugono uba wose. Kera kabaye aricura yumva ashaka kunyara (ubwo rwa rufunguzo rwari rukiri mu isiriri y'urugi) nibwo afunguye, arinjira ageze muri salon aranyara, arangije arasohoka arafunga ubundi arongera ariryamira!!!!!!!!

Rwereke inshuti zawe:

Twitter Facebook Google Plus Linkedin
whatsapp



Uru rwenya rufite amanota 1


Umubare