URWENYA

Urwenya rwoherejwe na BUÛMVA-MAÂCHO::

X

Umukobwa ufite igitsina gihuumura nabi.

Thu, 17 May 2012 10:08:55 +0200

Ziremakwinshi yari umukobwa ufite uburanga butangaje ; ngo bwarutaga kure ubwa Miss KIST 2012, Miss NUR, Miss JOJO, Princess Diana, Shakira, Beyoncé , Jennifer Lopez cyangwa Alicia Keys.

Gusa ngo ikibazo yari afite, nuko igitsina cye cyahumuraga nabi. Ngo cyarushaga ibyatsi biita kinuuka, kikarusha amagi yaboze, ibiryo bigaze cyangwa amatotoro. Ngo impumuro yacyo Abahungu bayigereranyaga n’iy’ igifu cy’intama cyangwa cy’ihene batoboye, iyo barimo bayibaaga . Ngo iyo yakuragamo imyenda, amasaazi n’imibu byarahanukaga bikiroha mu ziko, inyoni zikiyahura mu migezi, abahungu bakiruka amasigamana bakambukiranya imihanda imodoka zibavugiriza amahoni, bakiroha mu binamba byuzuye amazi y’ibiziba.

Umukobwa byaramuyobeye, ajya kureba nyirasenge ngo amwungure inama. Agezeyo, amubwira ko agomba gushaka umugabo wazibye amazuru, utacyumva impumuro cyangwa ngo anukirwe.

Nyuma yo gushakisha kuri inte
et yaje kumugwaho, barandikirana, barashimana, baza ndetse no guhura. Baje ndetse no gusezerana. Umunsi n’isaha byo gutera akabariro bigeze, bihereera mu cyumba. Umugore yakuyemo imyenda, umugabo atangira gutanga akabyizi.

Nyuma y’iminota mike, umugabo atangira kwitsamura, akamwira karashonga, amarira arisuka, ijwi rirasarara. Ahuruduka ku gitanda, yambara vuba na bwangu, akingura urugi ariruka. Yuriye urupangu ; asimbuka ruhurura, yambukiranya inzarwe zo mu gishanga, aca kuri bariyeri y’abasoda yiruka, bamuhagaritse aranga bamumishuraho urusasu ku bw’amahirwe ntirwamufata ; asimbuka umukingo muremure agwa mu muhanda ahagaze, atega taxi moto bwangu aruhukira i Rwamagana.

Akihagera atelefona umusore w’inshuti ye amutekerereza uko byagenze. Undi aramubaza ati: « Ese wabwiwe n’iki ko igitsina cye gihumura nabi kandi utajya unukirwa? » Undi ati : « Rekareka, iyo akamwira gashonze, amarira akisuka, nkitsamura kandi ijwi ryanjye rigasarara, bivuga ko impumuro ikarishye cyane, ko ifite ubukana buruta ubw’amavuta yabirinduye ku ipanu, Ubw'ikirunga kiruka, ubw'umusuzi wa NGUNDA cyangwa ubw’urusenda rw’ifu basutse mu mbabura y'amakara yacamutse. » Abafite amazuru mazima iba yarangije kubiica keera, imirambo igaramye.

Rwereke inshuti zawe:

Twitter Facebook Google Plus Linkedin
whatsapp



Uru rwenya rufite amanota 8



Umubare