Garuka kubuhanuzi bwose

UBUTUMWA NYAGASANI YEZU YAHAYE BYISHIMO KU ITALIKI YA 13/04/2019

Kuwagatatu, 01 May 2019 13:58:35 +0200

 

 

UBUTUMWA NYAGASANI YEZU YAHAYE BYISHIMO KU ITALIKI YA 13/04/2019
UBUTUMWA NYAGASANI YEZU YAHAYE BYISHIMO KU ITALIKI YA 13/04/2019

Indirimbo

Ntuma hose Mwami wanjye namamaze inkuru nziza,

Mvuga ko intebe y’ubwami ikikijwe n’impuhwe zawe

Nzagushimira nyir’imbabazi

Nzakubyinira ndi mu ikoraniro

Nzahamya hose urukundo rwawe

Nzaba igikoresho cyawe Rurema

Mbwirira abana banjye bumva ibyo mvuga n’ibyo nkora, n’ibyo mvuga kandi benshi batangiye guterera agati mu ryinyo, ndabivuze nje ndi Umwami w’isi n’ijuru, ndabivuze ndabivuze.

Narababwiye kenshi, nababwiye ko nta buye rizasigara rigeretse ku rindi, ndabibabwiye bana banjye, ni ko bimeze kandi byaratangiye. Bana banjye mwakomeje kwigira ikirenga, mwigira ikirenga, ndavuze ndavuze ndi Umwami w’isi n’ijuru. Ndababwiye bana banjye, ndabibabwiye, narababwiye kenshi, narababwiye kenshi ntacyo navuze kitagomba kuzura. Nababwiye ko imipaka yose nimubona ifunze muzamenye ko byose bigiye gusohora, irafunze rero nta kintu muzongera no kubona vuba.

Ngo ntimushaka gusaba imbabazi, muzazisaba, muzazisaba, muzazisaba ibintu bigeze kure. Ibyo mwarunze ngo murarunda amadege, ngo murarunda ibiki byose, byose mugiye kubyamburwa, mugiye kubyamburwa, mugiye kubyamburwa. Ntacyo jye navuze n’Umubyeyi wanjye, iyo Bikira Mariya avuze ni jye uba muhaye ubutumwa ngo abubabwire ariko mwarasuzuguye, rero muravuga ngo Bikira Mariya ngo ameze ate ra, Bikira ngo nanjye azanyibwirire, ngo Yezu naze anyibwirire, ngiye kukubwira sha.

Ngiye kukubwira, ngo uri umuyobozi, yooooo ngo ndi utegeka Afurika yose, non, ntegeka isi yose jyewe. Naje mbivuze igihe kirageze cyo kubasubiza kandi niba mutabibona mubibone, mubibone, mubibone, ngiye kugukandagira sha, ngiye kugukandagira, ndavuze ndavuze ndavuze naje ndi Umwami w’isi n’ijuru. Ndavuze, wigize ikirenga reka nze urebe ibyo warunze byose byose si ibyawe, si ibyawe ndabivuze.

Mbahaye umugisha bana banjye, ndawubahaye. Hahirwa urugo umwana wanjye yagezemo, umwana wanjye namuhaye amavuta y’ikiramiro, hahirwa abisize. Ndabivuze kandi mvuze kuri 13, navugiye hamwe n’Umubyeyi wanjye, byose ntacyo navuze kitagomba gusohora, byose ndabivuze.

Mwirunzeho ibintu, mwirunzeho ibintu nta na kimwe muzatunga, na kimwe. Ndekeye aho ibindi bizapfundurwa ubutaha, ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina.

 

Byishimo

 

 

Kuganira kuri ubu buhanuzi









Garuka kubuhanuzi

Ndi Mahoro Rwose

Kuwagatanu, 28 Kamena 2019 08:11:54 +0200

Mbega Ijambo Ryiza,gusa Uwanyihera Kuri Aya Mavuta Nanjye Nkiyisigiraho. Wamana We Uzanjye Utubabari Twe Abanntege Nke,cyane Ko Wasize Uvuze Ko Ntanagamwe Uzigera Untere Nahamwe Kdi Kdi Ko Unkunda Kurusha Ibindi Biremwa Byose, Warakoze Mana

Ainaman julius frm ug

Kucyumweru, 02 Kamena 2019 21:10:12 +0200

Karabaye imamana irabivuze(imimpaka irafunze)

Ntawugashira Jean Claude

Kuwakane, 23 May 2019 06:52:48 +0200

yesuzu tubabarire tweabanyantege ncye

NDAMAZE SHA!!!

Kuwagatatu, 15 May 2019 11:06:47 +0200

Arko iki gisambo noneho ntikigishobora kubeshya amarangamutima nako uburimarima bucyuzuye gisigaye kibugaragaza mubyo kiruka!!!!!!!!!!!!!!!ngo ndagukandagiye sha!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! hhhhhhhhh uri pumbafu wa ki jinga we. ngaho bwira iyo mana ko nayihakanye ndebe icyo intwara.gahambirwe.

WA MUSEGA WE!!!!

Kuwagatatu, 15 May 2019 11:01:19 +0200

NGO NDAGUKANDAGIYE SHA.HHHHHHHHHHHHH!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Inda izagusaza icyakora ubeshya ibicucu nkawe koma nyoko

M b

Kucyumweru, 05 May 2019 07:59:47 +0200

Bavandi mwandangiye ago Ayo mavuta wayabona ngasigwa n'umuryango wanjye

URIMUBENSHI Frodouard

Kuwagatandatu, 04 May 2019 23:58:46 +0200

Amen . Urakoze YEZU . Abumvira ijwi ryawe mbasabiye umugisha wo gutsinda amshitani y ' ingeri zose , kdi Nyagasani , wibuke isezerano wagiriye umuryango wawe , kdi kubw ' impuhwe zawe sinzabure kubyiza wageneye intore zawe . Abatabyitayeho nabo ubahe inema kgo bibajyemo kdi babyiteho , bityo tuzasangire kubyiza waduteguriye .

Dr Célestin KARANGWA

Kuwagatanu, 03 May 2019 18:12:03 +0200

"Ngiye kukubwira, sha! ...yoooo ngo ndi utegeke Afurika yose, non! ... ngiye kugukandagira, sha! Ngiye kugukandagira!"
Iyi mivugire ya Yezu ni spécial ; twari tumenyereye kumwumva atubwira "Bana banjye,.." ariko muri ubu butumwa yayikoreshe inshuro ebyiri gusa "Bana banjye mwakomeje kwigira ikirenga, mwigira ikirenga, ndavuze ndavuze ndi Umwami w’isi n’ijuru. Ndababwiye bana banjye" ; ibi bikaba bisobanuye ko uyu munsi ataje kubwira "abana be", yaje kubwira Shitani yigometse i Rwanda : urushundura rwa Rozari y' Umubyeyi Bikira Mariya rwarangije kuroba Léviathan, umushumi w' Ishapule y' ububabare bwe urazirika uradanagira (Ap. 20, 1-3) none Inkota ya Saint Michel Archange yakuwe mu rwubati, irabanguye ngo ivuze ubuhuha, irishe kahave ; have nigendere, nitambukiraga gusa!

Carlos

Kuwakane, 02 May 2019 16:47:24 +0200

Impuhwe z'Imana Ni zo Mizero y'abakristu. Uwizera kandi akiyambaza Impuhwe z'Imana akanasaba Umubyeyi Mariya kumuhakirwa ku Mana (Data, Mwana & Roho Mutagatifu) nta cyo azaba. Kandi, icy'ingenzi Ni uko Yezu yadutsindiye Urupfu; umwizera wese azazukira ubuzima bw'iteka. Twicuze ibyaha duhinduke igihe kitaraturengana.
Twimakaze Urukundo, Impuhwe n'Imbabazi. Tureke kubiba amacakubiri, turwanye akarengane, twirinde ubugambanyi, ivangura iryo ari ryo turyamagane, inzika tuyitsinde.
Dukomere kuri Rozari, Ishapure y'Ububabare burindwi (7) bwa Bikira Maria n'Ishapure y'Impuhwe z'Imana buri wa kabiri no ku wa Gatanu nk'uko Umubyeyi Mariya abidushishikariza. Dutsinde ubunebwe n'ibindi biturangaza ntidusenge uko bikwiye.
Tout est grâce même à l'extrême douleur. Rendons grâce à Dieu en tout et pour tout car, la victoire de Jésus-Christ sur la croix a obligé toute les formes de mal à nous donner la grâce en surabondance.

Carlos

Kuwakane, 02 May 2019 16:45:51 +0200

Impuhwe z'Imana Ni zo Mizero y'abakristu. Uwizera kandi akiyambaza Impuhwe z'Imana akanasaba Umubyeyi Mariya kumuhakirwa ku Mana (Data, Mwana & Roho Mutagatifu) nta cyo azaba. Kandi, icy'ingenzi Ni uko Yezu yadutsindiye Urupfu; umwizera wese azazukira ubuzima bw'iteka. Twicuze ibyaha duhinduke igihe kitaraturengana.

Twimakaze Urukundo, Impuhwe n'Imbabazi. Tureke kubiba amacakubiri, turwanye akarengane, twirinde ubugambanyi, ivangura iryo ari ryo turyamagane, inzika tuyitsinde.

Dukomere kuri Rozari, Ishapure y'Ububabare burindwi (7) bwa Bikira Maria n'Ishapure y'Impuhwe z'Imana buri wa kabiri no ku wa Gatanu nk'uko Umubyeyi Mariya abidushishikariza. Dutsinde ubunebwe n'ibindi biturangaza ntidusenge uko bikwiye.

Tout est grâce même à l'extrême douleur. Rendons grâce à Dieu en tout et pour tout car, la victoire de Jésus-Christ sur la croix à obligé toute les formes de mal à nous donner la grâce en surabondance.

Minani

Kuwakane, 02 May 2019 13:27:24 +0200

Fake news