Garuka kubuhanuzi bwose

BUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA BAHAYE BYISHIMO KU ITALIKI YA 13/04/2019

Kuwagatatu, 01 May 2019 13:55:55 +0200

 

 

BUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA BAHAYE BYISHIMO KU ITALIKI YA 13/04/2019
BUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA BAHAYE BYISHIMO KU ITALIKI YA 13/04/2019

Indirimbo

Naje mbasanga bana banjye,

Naje mbakumbuye bana banjye,

Muhumure, muhumure naratsinze bana banjye

Muhumure, Kibeho ntabwo ari umuryango bana banjye

Ahubwo ni abo nje nsanga bana banjye

Navuze ko, nababwiye ngo Kibeho ya kabiri nayiteretse mu mujyi i Kigali. Ndababwira bana banjye ngo unkomeyeho nankomereho. Bana banjye, ndababwiye ngo uko imipaka yose irafunze narabibabwiye bana banjye, ngo niba ifunze ibintu birakomeye, birakomeye koko. Ntabwo muzongera kugira ikintu mubona ahubwo abana banjye muri guhaha, muri guhaha, muri guhaha, ntacyo muzongera kubona vuba byose bigiye kurira kandi byaranatangiye, ndabibabwiye bana banjye.

Nababwiye ko umwana wanjye nzamugaburira kandi uwisize amavuta yanjye, hari amavuta natanzeho ikiramiro. Ndongeye ndavuga ngo bana banjye muhumure cya gihe cyarageze, nababwiye ngo nimwumva imipaka yose ifunze, muzamenye ko bya bintu byatangiye. Byaratangiye mbivuze ku itariki ya 13, narabivuze nakomeje kubivuga hahirwa uwabwumvise, hahirwa uwabwumvise. Ndavuze mvugiye rimwe u Rwanda rugiye gusandagurika, udusate, udusate, udusate.

Ndavuze bana banjye, narababwiye bana banjye, ntacyo ntavuze, ndababwiye bana banjye hahirwa urugo umwana wanjye yakandagiyemo, ububane bugaterwa muri urwo rugo akishima. Umwana wanjye namuhaye ibintu bikomeye cyane: Ingabire y’ubusabane ku Mana, iyo kwicisha bugufi, kwiyoroshya no kwihangana, ndongera muha n’ingabire yo kwirukana amashitani. Shitani rero yarabugarije mu gihugu cyanyu, narabimuhaye byose kugira ngo umukeneye wese amusange. Ndabivuze naranabivuze ariko uyu munsi nongeyeho ikindi kintu. Naravuze ngo urugogwe rugiye kubikubitaho, kubikubita hejuru, narabibabwiye bana banjye, narabibabwiye ntacyo ntavuze, ntacyo ntavuze, ndahogoye ahubwo muri kuza muhogoza umwana wanjye. Nababwiye ngo mujye mumufasha mugire ikintu mumufasha, ntacyo mumufasha. Ndongeye ndababwira bana banjye eehh, eeehhh, eehh, none se mbaha iby’iki bana banjye.

Bana banjye ndongeye ndavuze, ndavuze ndavuze, bwira amahanga n’isi yose, ubabwire ngo bana banjye uyu munsi wa none ubutumwa mbahaye mwitegure mwitegure igihe kirageze kandi mufatanye Rozari, ishapule y’ububabare muyigire akabando ko kwicumba k’amanywa n’ijoro, ibyo mubikore bana banjye igihe kirageze.

Banyarwanda, Banyarwanda ndababwiye nababwiye kenshi mwisubireho, mwisubireho, mwisubireho niba mutisubiyeho birakomeye, mwanze kubyumva igihe kirageze, nabazanye muri abana banjye, nabazanjye ngira ngo muzisubiraho none ntacyahindutseho. Mwarikubiye mukomeza kwikubira igihe kirahindutse n’abandi ni abana banjye, igihe kirageze cyo kubisubirana nabo, ndabivuze, ndabivuze, ndabivuze. Ndongeye ndavuze, ndabivuze, ndabivuze, bana banjye mukomere kuri Rozari ari abari hano mu gihugu, ari abari hanze mukomere kuri Rozari, ishapule y’ububabare mubigire akabando ko kwicumba k’amanywa n’ijoro, mubisozeshe impuhwe z’Imana.

Bana banjye, mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina.

 

Byishimo

 

 

Kuganira kuri ubu buhanuzi









Garuka kubuhanuzi

gahambirwe

Kuwagatatu, 15 May 2019 11:30:50 +0200

Ngo nibumva imipaka ifunze???? Gahambirwe ko utavuga ibitaraba??? nakwiyamye kuvuga ibitaraba warananiye pe!!!!!!!!!!!!!!!!!ubu ejo nihagira ikintu kidasanzwe kiba uzavuga ngo narababwiye kiriya kitaraba .hhhhhh fake nyoko

URIMUBENSHI Frodouard

Kuwagatandatu, 04 May 2019 23:08:49 +0200

MARIYA Mutagatifu mubyeyi w ' Imana uqajye udusabira twe abanyabyaha kuri ubu n ' igihe tuzapfira . Amen

ERIA

Kuwagatanu, 03 May 2019 07:33:21 +0200

KOKO Ibyinshibyarasohoy abenshibradamaraye banzekwisubiraho gusa Imana niyizatugirrimbabazi Uwizeyenakomezeyizere ntavemubyizerwa Imana niyomurengezi wabanyarwanda.