UBUHANUZI BWANYUMA

Bwereke inshuti zawe:

Twitter Facebook Google Plus Linkedin
Garuka kubuhanuzi bwose

BUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU ITALIKI YA 13/03/2019

Kuwagatatu, 27 Werurwe 2019 20:54:04 +0100

 

 

Mariya nyina wa Jambo

Indirimbo

Ibisiza n’imisozi, bitaratangira kuremwa

Imana yari igufite, mu bitekerezo byayo

Mwana wanjye uyu munsi nongeye kugutuma, ndagutumye, ndagutumye, ndagutumye mbivuze inshuro eshatu, ndongeye ndavuze ngo mwana wanjye nsuhuriza abana banjye, ari abari hano mu Rwanda ari n’abari ku isi yose, ndavuze ngo mugire amahoro, mugire amahoro, mugire amahoro, urukundo rwanjye rubasesekareho.

Bana banjye uyu munsi wa none nje ndi Umwamikazi w’isi n’ijuru, ndabibabwiye. Indamutso yanjye ndababwiye ngo ni Rozari, ndabibabwiye bana banjye. Mugire amahoro, mugire amahoro. Rozari nimukomeze muyigire akabando kanyu ko kwicumba k’amanywa n’ijoro.

Bana banjye ndabasuhuje mbakumbuye, nongeye kubatumaho umwana wanjye w’intamenyekana, mubyumve ibyo nababwiye byose ko nta gihe gisigaye, cyageze ufite amaso yo kureba arebe utayafite ni akazi ke. Bana banjye, hahirwa uwisize amavuta yanjye. Umwana wanjye w’intamenyekana namuhaye ibintu bikomeye, namuhaye kwirukana amashitani, bamwe bakabyemera abandi ntibabyemere, igihe kirageze rero.

Mwana wanjye, nagusabye kwandika ubutumwa bwanjye nawe hari igihe butinda ntibuzongere gutinda. Erega mwana wanjye nkugenda imbere n’inyuma, iburyo n’ibumoso, ubuzima bwawe bwose bubereho kuduhesha ikuzo muri byose. Ndakubwiye mwana wanjye, bikore ibihembo byawe birategerejwe kandi natangiye kuguhemba. Mwana wanjye naguhaye na cadeau ngo uyicarane, y’amavuta nayaguhaye mwana wanjye ndayaguhaye kuri ino tariki ya 13 maze akugirire akamaro. Mwana wanjye, uyu munsi mwana wanjye Byishimo ndanakubwiye ni jye warikwihereye. Erega mwana wanjye, ntacyo nzakwima. Ndagutabaye ndagutabaye mu bari ku idosiye mu mubare w’abagirirwa nabi wari urimo ariko ntabwo urimo.

Mwana wanjye ubutumwa nkugejejeho bwandike ubwihutane kandi bugeze igihe. Mwana wanjye mbwirira abana banjye uti nimukomere, nimukomere kandi mukomere kuri Rozari yanjye. Ubutumwa nakomeje kububabwira kenshi mwanga kubwumva none uyu munsi wa none mumenye ko igihe kigeze. Amazi arenze inkombe, ndabibabwiye bana banjye muhumure, ari abari hano mu gihugu ari abari hanze igihe kirageze, musabe mubivanye ku mutima.

Rwa rugogwe navuze, nakomeje kubabwira rugiye kubagwaho, rugiye kubagwaho, utabireba ni akazi ke, rugiye kubagwaho. Erega bana banjye uwumva yarumvise utumva ni akazi ke, ndabivuze, ubu butumwa mbutanze kuri 13 ariko uwarebye yararebye utararebye ni akazi ke.

Bana banjye, intango yaruzuye yarangije kurenga, amazi yarenze inkombe, ndabibabwiye. Bana banjye, ufite umuryango nimupfukame musabire urubyiruko rwanyu, musabire urubyiruko rwanyu dore ruragenda rurembera, nirwo bohereje imbere, niyo mpamvu mvuga ngo hirya no hino mu turere twose baranditse ngo abana nibajye ku rugamba, nimubasabire barokoke, ndabibabwiye bana banjye ndabibabwiye bana banjye, umwana wanjye namuhinduye byishimo, naravuze ngo namuhaye ubutumwa bukomeye. Kwiruka muu, gira gute, ndongeye ndavuze ngo intango yaruzuye igiye gusandara, igiye gusandarana byinshi.

BY.: Mama ko ukomeje kumpa ubutumwa bwinshi, ko uri kunyereka amaraso menshi

B.M.: Mwana wanjye ntacyo naguhishe, nta n’ikintu nzaguhisha kandi nakubwiye byose. Ubwo butumwa butange nk’uko ubuhawe. Ubu ndi kumwe n’umwana wanjye Yezu niwe umpaye ubu butumwa. Bwira abana banjye bose, bose, bose ngo igihe kirageze.

Kigali weee, Kigali weee, Kigali weee urarimbutse, urarimbutse urarimbutse, bategetsi, bategetsi mukomeje kurya abana banjye, mukomeje kubarya ariko mubirundarunde ntabwo ari ibyanyu, ndabivuze bana banjye. Ndababwiye bana banjye, ndongeye ndababwiye bana banjye, igihe kirageze n’isaha irageze, umunota urageze, nta gisigaye ndabibabwiye. Mbuvuze kuri 13 z’ukwezi kwa gatatu kandi abana banjye barwaye bose navuze ngo kuno kwezi kwa gatatu, ukwa kane ni ukw’abarwayi. Muravuga ngooo mufite byinshi ntabwo ari ibyanyu, ntabwo ari ibyanyu, ntabwo ari ibyanyu mubimenye, nijye wabibahaye, murabyambuwe n’abandi bari babifite. Iyi tariki irakomeye uyu mwana wanjye mugejejeho ubu butumwa, birageze kandi nakomeje kubabwira byinshi. Bana banjye mvuze ibingibi ibindi nzabibabwira ubutaha. Mbahaye umugisha ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina.

 

Byishimo

 

 

Kuganira kuri ubu buhanuzi









Garuka kubuhanuzi

John Mzizi

Kuwakabiri, 16 Mata 2019 20:43:26 +0200

Ni hatari

Ndayikengurukiye Gilbert

Kuwagatandatu, 13 Mata 2019 10:44:37 +0200

Muvyeyi Mawe Watwese Duhegutsindinyoshambi Za Shetani Urazi Koturi Bamagaramake.Duhumutima Rugabo Ukomantay Nkurutare Utwigishe Gusenga, Tukugamburukire Murivyose.Amen

cyubahiro

Kucyumweru, 31 Werurwe 2019 23:20:08 +0200

message yanjye mwayinyonze ariko ntacyo bitwaye, kdi burya ukuri kuraryana mu matwi n'amaso

Mutamuriza Marie chantal

Kucyumweru, 31 Werurwe 2019 12:44:52 +0200

Bikira Mariya mubyeyi wacu turi abawe mubyeyi.Mubikomeye udukomeze ariko ikiruta byose turusheho kukumvira no gukunda umwana wawe,ibisigaye turabikuragije ubu n'iteka ryose.Amen

ULIMUBENSHI Frodouard

Kucyumweru, 31 Werurwe 2019 04:23:53 +0200

Urakoze mubyeyi BM Komeza uduhakirwe kumwana wawe YZ KR . Urubyiko narwo ndarukweretse ngo uruhishe mugishura cy' ubusugi bwawe . Urutuze mugituza cyawe rwiturire iwawe , byibuze hazagire benshi murirwo bazarokoka .

Mp.Jean de Dieu

Kuwagatandatu, 30 Werurwe 2019 12:08:23 +0100

Mana tabara ubwoko bwawe kandi uduhe amatwi yumva neza kugira ngo ejo tudakorwa n'ikimwaro.

Kwizera

Kuwagatanu, 29 Werurwe 2019 07:42:25 +0100

Thank You Maman, Duhe imbaraga zo gusenga Yezu Christu kuko ibihe turimo ntibyoroshye kandi twe nta mbaraga dufite turi abanyantege nkeya. tura kwisunze Maman

Kwizera Jmv

Kuwakane, 28 Werurwe 2019 19:29:19 +0100

Urakoze Mubyeyi Kuduhumuriza , Twizeye Ko Abarwayi Tuzakira Uburwayi Bwose ! Ariko Cyane Cyane Ubwa Roho . Mubyeyi Ngutuye Urubyiko Rwibasiwe Ruheke Mu Mugongo Wawe Mugali Mubyeyi Urusabire Ku Mwana Wawe !