UBUHANUZI BWANYUMA

Bwereke inshuti zawe:

Twitter Facebook Google Plus Linkedin
Garuka kubuhanuzi bwose

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU ITALIKI YA 13/11/2018

Kuwakabiri, 04 Ukuboza 2018 11:28:19 +0100

 

 

Mariya nyina wa Jambo

Indirimbo

Naje mbasanga bana banjye

Naje mbakumbuye bana banjye

Muhumure, muhumre, muhumure

Naratsinze nimika urukundo bana banjye

Kibeho, Kibeho

Ntabwo ari umuryango bana banjye

Ahubwo ni abo nje nsanga bana banjye

Kibeho, Kibeho.

Bana banjye, uyu munsi wa none nongeye kubasuhuza mbakunze kandi mbakumbuye. Bana banjye iyi tariki ya 13 mumenye ko mutazayibagirwa na rimwe kuko ni itariki ikomeye cyane.

Mwana wanjye uyu munsi wa none nongeye kugusuhuza,

B.M. : Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo

BY. : Uraho Mama

B.M. : Mwana wanjye umeze ute

BY. : Mama meze neza gahoro, imibabaro mfite ni myinshi mu mubiri wanjye namwe murayibona, murebe ukuntu meze, murebe ukuntu ndyamye maze ugushaka kwanyu gukomeze kunkorerweho ntihakorwe ugushaka kwanjye kuko jye ndi umuntu, murabona aho ngeze.

Mwana wanjye narabikubwiye, nakubwiye byinshi nkubwira byinshi kugeza uyu munsi na n’uyu munsi ntacyo utazi. Nakubwiye ko utagomba kugira ngo wihe gahunda, gahunda ni jye uzitanga jye n’mwana wanjye, nakubwiye ko nta ruhushya ugomba kwiha, ntuvuge rero ngo urarwaye, ngo bampaye ibi n’ibi, icyo ni ikimenyetso nakwerekaga, nakwerekaga n’ikuzimu uko hameze.

Mwana wanjye, uhumure rero ndi kumwe nawe ntacyo uba, uhumure ntacyo uteze no kuba kandi umenye ko ubutumwa bwawe buracyari burebure ntaho urageza. Nagutumye henshi ngutuma henshi nzi ko bwinshi ubusohoza ariko wari warengereye. Mwana wanjye ako nako ni akanyafu ariko uhumure ntacyo utabonye ntacyo utazi. Ndongeye ndabikubwiye mwana wanjye kano kanya ongera unsuhurize abana banjye bose, ari abo mruri kumwe hano mu gihugu ari n’abari hanze hirya no hino, uti nimugire amahoro, nimugire amahoro, nimugire amahoro, nimugire amahoro urukundo rwanjye rubasakaremo.

Bana banjye, nababwiye kwenshi, mbatumaho kenshi intumwa n’abahanuzi kugeza n’uyu munsi mwanze kumva, mwanze kumva. Nyamara bana banjye umwana wanze kumvira se na nyina

ntiyanze no kubona. Nabasabye ngo mukundane, mbasaba urukundo bamwe n’abandi, mbasaba guhurira hamwe mugashyikirana, mugashyikirana ariko ntimushaka imishyikirano ari yo namwe mwahuriyemo mugashyikirana kandi namwe mwabanje kuyanga. Iyo mishyikirano mugiye kuyibona, mwakomeje kuyanga kugeza n’uyu munsi murayanga ariko ni nayo igomba kubahuriza hamwe, igihe kirageze rero ibyo mukomeje kwanga kumva no kwakira igihe kirageze ngo bishoboke, bishoboke. Bana banjye mwashyikiranye mukaba bamwe, umwe n’undi mukumvikana, iyo ntebe mbese mukomeza kuyicaraho mwenyine ko n’abandi bayikeneye, ko namwe ari ko mwari mumeze, bana banjye rero ndabinginze ndongeye ndabinginze ku munota wa nyuma, mwange mwakunda byose mugomba gushyikirana mukumvikana kuko aho bigeze ngomba kubahuza nk’uko n’abandi nabahuje, nimwanga kandi nimwe mukomeje kwanga, muranangiye, muranangiye imitima yanyu, ibyo mwanga kumva mwanze kwakira kugeza uyu munsi mugiye kubyibonaho kandi byaratangiye.

Ikindi kandi ngo mwanze ururimi uru runaka, ururimi runaka none ngo murashaka ngo urwo rurimi rwongere muruhuze ngo Afurika irugire kandi mwari mwarwanze. Icyo mushaka narakimenye, naranakibonye ahubwo muri guhiga abana banjye ngo dore ngo icyicaro cyanyu kiri aha n’aha, kiri aha n’aha nabwo narabivumbuye narabitaruye byose bana banjye, nta n’icyo muteze gutwara abana banjye n’uyu munsi ntacyo mubatezeho, kandi uko mwaje nabo ngiye kubazana nongere mbisubiremo. Mwanga iyi mishyikirano, mwayanga mwayemera mwese niho mugomba guhurira, mubyange mubyemere ngiye kubikora ntacyo navuze kitagomba gusohozwa, ndabibabwiye ubu butumwa busa n’ubwa mbere na nyuma nakomeje kubihanangiriza mwanga kumva bana banjye.

Ndongeye ndabibabwiye bana banjye ntabwo umwana umwe witwa ngo azategeka ngo ashaka gutegeka n’isi yose ntabwo agomba kuyihagararaho wenyine kandi n’ibyo abandi yarundarunze yakomemeje kurya ibya barumuna be bakuru be, nabyo ntabwo ari ibye, nabirundarunde ntabwo ateze kubirya, namwe mukomeje kumukurikira mugafata iby’abandi mubyita ibyanyu, ntabwo ari ibyanyu. Jye ndabivuze jye uyu munsi wa none kuri ino tariki ya 13, nje ndi Umwamikazi w’isi n’ijuru, ndi kumwe n’umwana wanjye Yezu, mubyumve ntabwo ntandukana nawe.

Bana banjye mwacishije make mukumva ibyo tubabwira ko igihe kigeze, intambara ikomeye iri mu mitima yanyu, iri mu mitima yanyu. Mbabwize ukuri impande zose z’igihugu cyanyu, za kino gihugu kirugarijwe impande zose, ntabwo mbwira u Rwanda gusa ndabwira n’abana banjye bari hanze banyumva. Mwitegure bana banjye, mwitegure kuko igihe kirageze cyo kugira ngo musubizwe. Ndabibabwiye bana banjye, uyu munsi wa none, mubyumve ni itariki ya 13 kandi nkunda cyane kandi abankunda nanjye ndabakunda.

Bana banjye b’abalejiyo mukomeze muhaguruke muvugire hamwe, mukurikirane abana banjye hirya no hino abemera bemere abatemera nabo ni akazi kabo, ubutumwa bwanjye mubukomeze bana banjye mubukomeze kandi nabibahereye imbaraga mubyumve. Abalejiyo nimukomere ndi kumwe namwe bana banjye ndetse aho mugeze, aho muhagaze, mwihe amashyi n’impundu kuko murabikwiye n’ubwo muri bake bwose. Ijambo muvuga ryose uwaryanga naryange, uryemera aryemere kuko ubutumwa bwanyu buri kugenda bugera hirya kure nabyo ndabibabwiye bana banjye. Ntabwo mvuga abalejiyo gusa, ndavuga abapfukama bose, amadini

yose, idini ryose ripfukame mwese muhurize hamwe amasengesho kandi mupfukamira n’igihugu cyanyu cy’u Rwanda kirugarijwe, namwe bana banjye muri hanze nimukomere ku rugamba, mukomere ku rugamba, mukomere ku rugamba kuko igisubizo cyanyu kiregereje. Dore mbivuze ku mugaragaro nta n’igihe gisigaye kandi biragaragara none bana banjye, bayobozi, bategetsi mukomeje ngo ni politike, ayo mapolitike nta n’ayo nshaka mu gihugu cyanjye. Ndahicaye u Rwanda ndurimo kandi ndurimo rwagati, nicaye mu ngoro yanjye aho nise Kibeho ya II, munabimenye. Abankunda kandi bankomeyeho nimupfukame mupfukamire rimwe muvuge Rozari, ishapule y’ububabare kuwa kabiri no kuwa gatanu, musozeshe ishapule y’Impuhwe z’Imana. Abana banjye mukomeje gutotezwa, hari abakomeje kurigiswa, abakomeje gutotezwa, hari ababujijwe kujya mu gihugu, hari abakomeje kuborera mu buroko abo bose mukomere ndi kumwe namwe bana banjye. Abanjye mukomeze munkomereho kandi nzi ko unkurikira jye n’umwana wanjye nzamutabara, nzamutabara.

Bana banjye, uyu munsi wa none mbifurije kubana nanjye n’umwana wanjye mu rukundo rukomeye ariko urwo rukundo rukomeye ntabwo muruzi, mu bihe bikomeye mu bihe bishya tugiye gushyikirana tukaba twicaranye. Kwicarana natwe birakomeye ntabwo byoroshye, ndabibabwiye bana banjye. Uyu munsi wa none mbifurije gushyikirana nanjye n’umwana wanjye, mbahaye umugisha ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina.

 

Byishimo

 

 

Kuganira kuri ubu buhanuzi









Garuka kubuhanuzi

byaratangiye

Kuwakane, 06 Ukuboza 2018 18:45:06 +0100

"Nabasabye ngo mukundane, mbasaba urukundo bamwe n’abandi, mbasaba guhurira hamwe mugashyikirana, mugashyikirana ariko ntimushaka imishyikirano ari yo namwe mwahuriyemo mugashyikirana kandi namwe mwabanje kuyanga.
Iyo mishyikirano mugiye kuyibona, mwakomeje kuyanga kugeza n’uyu munsi murayanga ariko ni nayo igomba kubahuriza hamwe, igihe kirageze rero ibyo mukomeje kwanga kumva no kwakira igihe kirageze ngo bishoboke, bishoboke.
Bana banjye mwashyikiranye mukaba bamwe, umwe n’undi mukumvikana.
Iyo ntebe mbese mukomeza kuyicaraho mwenyine ko n’abandi bayikeneye, ko namwe ari ko mwari mumeze.
Bana banjye rero ndabinginze, ndongeye ndabinginze ku munota wa nyuma, mwange mwakunda byose mugomba gushyikirana mukumvikana kuko aho bigeze ngomba kubahuza nk’uko n’abandi nabahuje.
Nimwanga kandi nimwe mukomeje kwanga, muranangiye, muranangiye imitima yanyu, ibyo mwanga kumva mwanze kwakira kugeza uyu munsi mugiye kubyibonaho kandi byaratangiye."