UBUHANUZI BWANYUMA

Bwereke inshuti zawe:

Twitter Facebook Google Plus Linkedin
Garuka kubuhanuzi bwose

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA BAHAYE BYISHIMO KU ITALIKI YA 15/08/2018

Kuwagatanu, 31 Kanama 2018 18:18:17 +0200

 

 

Mariya nyina wa Jambo

Indirimbo

Naje mbasanga bana banjye

Naje mbakumbuye bana banjye

Muhumure muhumure naratsinze bana banjye

Kibeho, Kibeho, ntabwo ari umuryango bana banjye

Ahubwo ni abo nje nkunda bana banjye

Muhumure, muhumure naratsinze bana banjye (bis)

Bana banjye uyu munsi ndabasuhuje, ndabakunda kandi ndabakumbuye kuri uno munsi. Ubutumwa nabutanze kuri cumi na gatatu ariko uyu munsi ni kuri cumi na gatanu, ndabashimiye n’umutima wanjye wose. Muhumure, benshi bita umwana wanjye ngo ni umusazi, ntabwo ari umusazi ndi kumwe namwe bana banjye. Ni jye ndi kumwe n’umwana wanjye, muhumure mukomere. Ndongeye ndabibabwiye bana banjye muhumure, muhumure ndi kumwe namwe.

Ese bamwe mwibajije ngo uyu munsi ngo ko utatwuhagiye. Yabuhagiye ariya mazi umwana wanjye yateraga ari kubazengurukamo ni ayanjye ariko murebe icyo kintu cyabibujije.

Nababwiye ko imvura y’amahindu igiye kubanyagira, niko bimeze. Bana banjye ndongeye ndabasuhuje, uyu munsi nk’uko mwaje hano muri benshi mwihe amashyi n’impundu kuko murabikwiye.

Erega uyu mwana wanjye namuhaye ingabire zikomeye nyinshi : ikomeye y’abarwayi, ikomeye yo gukiza abarwayi ku mubiri no kuri roho, iyo kwirukana amashitani. Rero ndongeye ndabibabwiye hari bamwe benshi bavuga ngo ni umusazi, ntabwo ari umusazi, muhumure bana banjye, aho yakwicara hose aba ari i Kibeho, aho yakwicara hose aba ari kumwe namwe bana banjye. Ndongeye ndabasuhuje mugire amahoro, mugire amahoro, mugire amahoro urukundo rwanjye rubakomeze kandi rubasesekareho.

Bana banjye, ndabakunda, ndabakunda, ndabakunda kandi mbakomeyeho. Abankunda nanjye ndabakunda, mbakomeyeho bana banjye, muhumure ndi kumwe na mwe. Bana banjye nongere mbasubiriremo intango iruzuye, iruzuye kandi yuzuranye byinshi igiye gusandarana byinsi.

Bana banjye, uyu munsi wa none nongere mbasubiriremo, nimuhore mwiteguye, muhore muri maso kandi hahirwa uwisize amavuta yanjye uwo ari kumwe nanjye. Ndongeye ndababwiye ngo hahirwa uwayisize kuko birakomeye, ntabwo byoroshye bana banjye. Ndongeye ndabibabwiye bana banjye ishyamba si ryeru. Ishyamba si ryeru kugeza uyu munsi mbibabwire bana banjye, mukomere ku rugamba. Ku rugamba mvuga ntabwo muruzi, ntabwo intambara ari y’amasasu ahubwo intambara ikomeye iri mu mitima yanyu, mukomere rero nayo irahari kandi muri iya bucece, muri iya bucece, mbibabwire bana banjye.

Ndongeye ndababwiye kuri uyu munsi wa none, nongere mbabwire bana banjye kuri uyu munsi wa none amaraso ari kumeneka, ari kumeneka hirya no hino, intambara hirya no hino niyo mpamvu ndi kubabwira bana banjye.

Indirimbo

Nimukomere bagaragu ba Nyagasani

Nimutwaze mube maso kandi musenge

Muhore mwiteguye kuko Umwami ari hafi kuza

NY.Yezu : Ndaje ndaje, nje ndi Umwami w’isi n’ijuru, ibyo nababwiye byose bigiye kuzuzwa. Nababwiye ko umuntu azarahura muri kirometero eshatu ntabwo zikiri eshatu rero, birarenze ariko uwanjye azagenda asigaramo hagati hagati hagati hagati kandi nzongera nuzuze imiryango, mbibabwire bana banjye kandi uwanjye unkurikira kandi ankunda n’umuryango we uzasigara, ibyo ndabibabwiye.

Bana banjye ndabongoreye ni akajambo mbibiye nimufukamane n’imiryango yanyu, mupfukamire igihugu cyanyu kugira ngo hazagire urokoka, ibyo ndabivuze bana banjye, ndabibabwiye.

Indirimbo

Kibeho, Kibeho, kabeho Kibeho

Ntabwo ari umuryango bana banjye

Ahubwo ni abo nje nsanga bana banjye, Kibeho

Bana banjye muhumure, muhumure ndi kumwe namwe bana banjye. Nababwiye ko nashyizeho Kibeho ya Kabiri, aho nicaye hano mu Mujyi wa Kigali, benshi ntabwo bahazi kandi hari gukirira benshi, ndabibabwiye bana banjye. Ndongeye ndababwiye ngo igiti kinini cy’ingazamarumbo kigiye guhirima, cyarahirimye kandi nta shami gisigaranye, mwumve icyo giti icyo aricyo. Mucyumve n’utaracyumva akimenye, ndabibabwiye bana banjye. Mubimenye mubimenye, ushishoza ashishoze, uwumva yumve, mbibasubiriyemo kenshi ntabwo ndi guca amarenga byararangiye, byararangiye. Nigeze kubabwira ngo umuyobozi ngo azagira gute ngo azayobora isi yose, mwarabibonye ngo na Afurika ni iye yose, ubwo mushatse mwakumva. Ndabibabwiye bana banjye mubimenye mugize gute igihe cyararangiye, igihe cyararangiiye ndabibabwiye bana banjye, muhumure ndi kumwe namwe.

Ndongeye ndavuze ngo mupfukame cyaneee, Rozari, Ishapule y’ububabare mubigire akabando ko kwicumba k’amanywa n’ijoro maze unkomeraho akomeze ankomereho kuko ndabibabwiye bana banjye. Muhumure ndikumwe namwe bana banjye, uyu munsi wa none mukomere munkomereho ariko uyu munsi mfite ibyishimo.

Indirimbo

Habwa impundu Mariya nyina wa Jambo

Wowe wabyaye Umutabazi ariwe Yezu Kristu

Ubwacu Mariya ntacyo tubasha

Kandi iyi si igeze aharenga

Uyitabare bwangu

Tega amatwi wumve icyo tukubwira, Mawe

Iteka uzajye utuba hafi, tube mu kwaha kwawe

Bana banjye mupfukame, mukomeze mupfukame cyane igihugu cyanyu, musabire imiryango yanyu kuko benshi ntabwo bakinyibuka kandi mupfukame mupfukamire abatanyemera. Igihe cyarageze u Rwanda murugarijwe, impande zose murugarijwe ndetse no mu mujyi rwagati, ibyo byose ndabikubwiye, mubisobanure ntacyo mbabwiye kandi muri kubibona.

Bana banjye, erega bana banjye mbagenda imbere n’inyuma, iburyo n’ibumoso, ubuzima bwanyu bwose nibubereho kuduhesha ikuzo muri byose.

Mwana wanjye ntabwo mvuze izina ryawe, nawe pfukamira umuryango wawe, uwupfukamire uwufukamiye maze ahasigaye nakugendereye, ntabwo mvuze ntabwo mvuze ariko ngiye kugusubiza. Uyu munsi nguhaye umugisha wanjye wa kibyeyi, ingabire y’ubusabane ku Mana, ubudacogora, guca bugufi, kwihangana no kwihanganirana ndabiguhaye mwana wanjye. Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina

 

Byishimo

 

 

Kuganira kuri ubu buhanuzi









Garuka kubuhanuzi

Mumwumve

Kuwagatanu, 12 Ukwacyira 2018 15:53:05 +0200

Ati: "...umuyobozi ngo azayobora isi yose, mwarabibonye ngo na Afurika ni iye yose, ubwo mushatse mwakumva."
"Nababwiye ko nashyizeho Kibeho ya Kabiri, aho nicaye hano mu Mujyi wa Kigali, benshi ntabwo bahazi kandi hari gukirira benshi, ndabibabwiye bana banjye. Ndongeye ndababwiye ngo igiti kinini cy’ingazamarumbo kigiye guhirima, cyarahirimye kandi nta shami gisigaranye, mwumve icyo giti icyo aricyo. Mucyumve n’utaracyumva akimenye, ndabibabwiye bana banjye. Mubimenye mubimenye, ushishoza ashishoze, uwumva yumve, mbibasubiriyemo kenshi ntabwo ndi guca amarenga byararangiye, byararangiye. Nigeze kubabwira ngo umuyobozi ngo azagira gute ngo azayobora isi yose, mwarabibonye ngo na Afurika ni iye yose, ubwo mushatse mwakumva. Ndabibabwiye bana banjye mubimenye mugize gute igihe cyararangiye, igihe cyararangiiye ndabibabwiye bana banjye, muhumure ndi kumwe namwe."

Udahemuka

Kuwagatatu, 05 Nzeli 2018 17:25:45 +0200

Uyu Agripine ushaka kumenya aho Kibeho ya Kigali iherereye ngo akeneye kubona BYISHIMO: aramushakira amahoro?

Muramenye ntimumubwire aho Kibeho ya Kigali iherereye kuko niba yumva icyo Bikira Maria na Yezu Basaba Abanyarwanda, nakurikize, ibyo Badusaba abishyire mu bikorwa. Agripine, Komera ku Isengesho maze upfukame usenge ukangure n'abawe bose, maze hazagire abarokoka benshi. Mugire Amahoro ya NYAGASANI.

Agripine

Kuwambere, 03 Nzeli 2018 15:36:59 +0200

turifuza kumenya aho Kibeho ya Kigali iherereye ngo tuzageyo .muduhe adrese y'aho twabona BYISHIMO.

Udahemuka

Kuwagatandatu, 01 Nzeli 2018 01:28:37 +0200

Yezu Nyiri'Impuhwe, Wowe Ufite Ubuhungiro Nyakuri, dushyize roho zacu n'Ubuzima bwacu mu biganza byawe.

Duhe kudacogora ku sengesho, dusabira abacu aho bari hose mu Rwanda no hanze, dusaba gutsinda ibibi byose bituma Abanyarwanda batagira ubumwe, ubwiyunge n'amahoro mu mitima yabo. Amen.