UBUHANUZI BWANYUMA

Bwereke inshuti zawe:

Twitter Facebook Google Plus Linkedin
whatsapp
Garuka kubuhanuzi bwose

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA BAHAYE BYISHIMO KU ITALIKI YA 03/06/2018

Kuwagatanu, 15 Kamena 2018 20:00:18 +0200

 

 

X

Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina.

Ngwino Roho Mutagatifu usanganye imitima y’abakwemera bagukunda, ohereza roho wawe byose bibe bishya n’isi izabone guhinduka, dusabe Mana wamenyesheje abakwemera Roho Mutagatifu, turagusaba kubwirizwa nawe, gukunda ibitunganye no kunogerwa nawe iteka, kubwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amina.

Twongeye kugushimira Nyagasani Mana yacu, twongeye kugushimira ko wabanye natwe umunsi wose tukaba tugeze iyi saha tugihumeka umwuka w’abazima. None Nyagasani Yezu, turi imbere yawe turi abanyabyaha ntacyo turi cyo. Mubyeyi rero Bikira Mariya uyu munsi wa none ndongeye ndagushimiye, ndagushimiye, ndagushimiye cyane kubera ko utantereranye nkaba nkomeje kuba ndikumwe nawe. Ndagushimiye mubyeyi.

Indirimbo

Inyikirizo

Habwa impundu Mariya nyina wa Jambo

Wowe wabyaye umutabazi ariwe Yezu Kristu

Ibitero

Ubwacu Mariya ntacyo tubasha

Kandi iyi si igeze aharenga uyitabare bwangu

Tega amatwi wumve icyo tukubwira mawe

Iteka uzajye utuba hafi tube mu kwaha kwawe

Bana banjye uyu munsi wa none nongeye kubasura. Ndabasuhuje mugire amahoro, mugire amahoro urukundo rwanjye rubasakaremo. Bana banjye mukomere, mukomere, uyu munsi wa none ndi kumwe namwe bana banjye.

Bana banjye, ndongeye ndababwiye ngo nimuhore mwiteguye kuko igihe cyarageze, ibyinshi mwarabibonye hasigaye akantu gatoya mubimenye, ntacyo nabahishe, ntacyo ntaberetse, no kugeza n’uyu munsi muri kureba utareba nawe ni akazi ke.

BM. : Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo

BY. : Uraho Mama

BM. : Mwana wanjye umeze ute ?

BY. : Mama meze neza gahoro nawe urabibona. Imibabaro ni myinshi mu mubiri wanjye kugeza uyu munsi ntabwo nkiryama, singisinzira kubera ibintu bibi mukomeje kunyereka.

BM. : Mwana wanjye wigira ubwoba ntacyo ntakweretse, mba nkwereka kugira ngo umenye aho ibintu bigeze, ndabikubwiye mwana wanjye. Uko bwije n’uko bucyeye umwana wanjye aragusura

nanjye nkagusura, ubimenye rero amazi nababwiye agiye kurenga inkombe, agiye kurenga inkombe hasigaye akadomo gatoooya, gatoya maze ibyo nababwiye byose bigasohora. Ntabwo nabahishe, ntabwo nabahishe, iyi tariki y’uyu munsi muyirebe munayimenye ni ikimenyetso. Iyo muri gutambagiza umwana wanjye nabyo biranshimisha, biranshimishije cyane kuko mwamukurikiye muri benshi, mwamukurikiye muri benshi. Ndetse uyu munsi mbwirira abana banjye mwana wanjye, bambwirire ngo uko muri kose n’uko mungana nimwihe amashyi n’impundu kuko murabikwiye, ndabibabwiye bana banjye.

Nongere mbasubiriremo, ishyamba si ryeru amazi ageze kure, amazi ageze kure agiye kurenga inkombe, agiye kurenga inkombe. Nongere mbasubiriremo igiti kinini cyarangije kuma, kirumye nta shami gisigaranye ubu ni nk’ingunge, gisigaye kigunze. Ntabwo mbabwiye ngo ishyamba ni ryeru, ntabwo ari ryeru. Muririrwa muririmba ngo amahoro, ngo amahoro, ntayo, ntayo mufite, ntayo. Uko bwije n’uko bucyeye ngo niko bigenda ngo niko bizajya bigenda, ibintu byarahindutse, ibintu byarahindutse, ntacyo murabona ariko utararebye ni akazi ke.

Nongere mbasubiriremo imvura y’amahindu igiye kubanyagira, igiye kubanyagira, murumve namwe iyo mvura iyo ariyo. Ikigiye gukurikiraho mugiye kukibona ntacyo ntababwiye. Nongere mbasubiriremo « Umuvumvu yagitse umuzinga usarurwa n’abandi ». Murarundarunda ngo muri kurundarunda imitungo, murarunda byinshi ariko si ibyanyu, mubimenye si ibyanyu. N’abandi ndetse bari babifite mubimenye, ntacyo batari bafite none mwigabije imitungo y’abagenzi banyu muyihindura iyanyu, namwe ntayo muzatunga, ntayo muzatunga mubyumve mubimenye.

Bana banjye nimunkomereho nanjye mbakomeyeho. Mukomere kuri Rozari yanjye, muyikomereho abankunda. Ntabwo mbwiye u Rwanda gusa, mbwiye isi yose aho abana banjye bose batataniye kugira ngo mukomeze mupfukame musaba amahoro, musabira igihugu cyanyu amahoro namwe kandi mwisabira, ndabibabwiye bana banjye muhumure, muhumure muzongera mukigeremo, niko mbabwiye bana banjye, ndabibabwiye bana banjye, mwitezuka ku ibanga dufitanye. Dore rero bamwe musigaye muvuga ngo ariko bizaba ryari, ngo bizaba ryari ? Iyi mvura ihise murayibonye ? Niba mutayibonye ko nagiye mbaha utumenyetso utumenyetso, ibyo bimenyetso nagiye mbaha utarabirebye ni akazi ke. Ndabibabwiye rero ishyamba si ryeru mbisubiremo, si ryeru.

Bana banjye, kugeza ubungubu ntacyo murabona koko ? Bana banjye nongere mbabwire u Rwanda ntabwo muzi ikirezi mwambaye iyaba mwari mukizi mwakwisubiraho mukumva ibyo tubabwira.

BM. : Mwana wanjye nawe, ndongeye ndagusabye pfukama cyane usaba, usabira bose abo nagushinze ibyo nakubwiye byose ukomeze ubishyire mu bikorwa, nta kuryama nta gusinzira kugihari ubimenye, nawe uramenye ntuzigire nyirandabizi ngo ntibindeba. Birakureba, birakureba kandi aho ngutumye hose ujye uhita uhaguruka ugende ntabwo ari cya gihe kuko utari wenyine, ntabwo ari byabindi ngo nzaba ngenda, ngo nzaba ngenda, oya oya jya wihuta kuko ubutumwa bwanjye ugomba kujya ubwihutana. Iyo ngutumye nkakubwira ijambo ryanjye n’umwana wanjye turikubwiye hari abo rigirira akamaro, jya rero usohoza ubutumwa nakubwiye vuba vuba, vuba vuba. Ariko witegure hari ahandi ngiye kuzagutuma vuba, ngiye kuzagutuma, ubanza buzaba ari ubutumwa bwa mbere na nyuma ngiye kugutuma. Nzagutuma kandi uzahaguruke ntabwo uzaba uri wenyine, jye n’umwana wanjye tuzaguherekeza, ubimenye uhore ubyiteguye nituvuga ngo haguruka uzahite uhaguruka. Nuzuyaza, nuzuyaza, nuzuyaza ndetse nuzajya utinda, uzi ko wataye imbago, uzongera uzigendemo.

BY. : Mama ntabwo nzongera, uko untumye nzajya mpaguruka, uko muntumye nzajya mpaguruka.

BM. : Yeee, ubimenye rero, urategujwe kandi ni ahantu hakomeye ugiye kuzajya, ni ahantu hakomeye ubimenye. Ntuzongere kuvuga ngo ndagenda se hariya ndahatinyuka ? Oya uzahatinyuka kuko nijye uzaba mpagutumye ubimenye, ubimenye ntabwo mvuze aho ariho ntabwo nari nahakubwira, ntuzatindane ubutumwa ndetse, ntuzabutindane igihe nzakubwira ngo haguruka uzahaguruke kuko ishyamba si ryeru, ibyo ndabikubwiye mwana wanjye, hora rero uri maso uhore, witeguye, uhore witeguye kuko nakugize akarorero kuko nta hantu ugomba gutinya kubera ko nakwambitse igitinyiro nawe rero jya uhora witeguye ntujye ugira ubwoba kuko ubwoba narabukumaze, isaha nakubwiriyeho zarageze, amezi nakubwiye yarageze ndetse ibimenyetso mwarabibonye.

Mubimenye mubimenye bana banjye muhore muri maso, muhore muri maso amazi menshi, imvura nyinshi y’amahindu mbisubiremo igiye kubanyagira ndetse ntacyo mwari mwabona hasigaye akantu gatoooya, gatoya mubimenye, mubimenye ntacyo ntavuze, ntacyo ntavuze kitagomba gusohora, ntacyo ntababwiye kitagomba kuzuzwa, byose rero mumenye ko igihe ni iki mwakigezemo ndete mbaye mbaretse ndangirije aho ngaho mubyumve muhore muri maso bana banjye. Ariko nongere nsubiremo Rozari, ishapule y’ububabare mukomeze mubikomereho mubigire akabando kanyu ko kwicumba k’amanywa n’ijoro. Ubwo ndabwira abana banjye bankunda. Nimubivuge cyane, mubikore cyane, muyivuge cyane kugira ngo nibura hazagire urokoka kandi muhore muri inyaryenge, ntimujye mupfa gusohora ijambo. Nuzajya ashaka gusohora ijambo ajye abanza akarage ururime rwe inshuro eshatu abone ubusohora ijambo kuko mwarugarijwe ntabwo mwabimenye.

Sekibi ibarimo ubu impande zose irabugarije, mubimenye bana banjye, mubimenye shitani yarabugarije ubu yicaye ku ntebe, mubimenye irugarije, irugarije ntimugire ngo muragenda mudabagira, muradabagira mu mamodoka, abandi muradabagira ku ma moto, mwigwije ibyiza, murarya muranywa, mukibagirwa uwabahaye uwo ariwe, mwakwibutse ra, mwakwibutse ra.

Nyamara bana banjye namwe muri hanze mukomeje gutotezwa, nyamara mwe nazanye mwe mwicaye mu gihugu n’abandi ni ko nzabazana, nzabazana kandi muzatungurwa, muzatungurwa muzibuka byarangiye, ibyo ndabibabwiye. Rero muri kwirirwa muvuga ngo hariya ni amanegeka ni amanegeka, ese iki gihugu muzakibamo mwenyine ra, muzakibamo mwenyine ? Ahaaaa ! Ndabibabwiye, ndabibabwiye.

Bana banjye uyu munsi nongere mbibabwire, mukomere mukomere ndabwira cyane namwe muri hanze mukomeze musabe musaba gutaha, mukomeze musabe musabira igihugu cyanyu amahoro kuko ntabwo byoroshye, ntabwo byoroshye ndabibabwiye, mbabwiye ibyo ndetse ibindi nzabibabwira ubutaha.

Ngaho mubane nanjye urukundo rwanjye rubasakaremo, ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina.

 

Byishimo