UBUHANUZI BWANYUMA

Bwereke inshuti zawe:

Twitter Facebook Google Plus Linkedin
whatsapp
Garuka kubuhanuzi bwose

UBUTUMWA NYAGASANI YEZU N’UMUBYEYI BIKIRA MARIYA BAHAYE BYISHIMO KU ITALIKI YA 09/05/2018

Kuwambere, 14 May 2018 13:10:11 +0200

 

 

X

Indirimbo:

Naje mbasanga bana banjye, naje mbakumbuye bana banjye

Muhumure, muhumure naratsinze nimika urukundo bana banjye.

Kibeho, Kibeho, ntabwo ari umuryango bana banjye ahubwo ni abo nje nsanga bana banjye,

Muhumure, muhumure, muhumure bana banjye ndi kumwe namwe bana banjye.

Kibeho, Kibeho, Kibeho.

B.M. : Bana banjye ndabakunda kandi ndabakumbuye ntabwo muri gutungurwa kandi narabibabwiye byose byose, ntacyo ntababwiye bana banjye. Nababwiye umwuzure, mbabwira inkangu hirya no hino ngo imisozi igiye kuriduka, yooo ntacyo mutazi. Maze rero muhore mwiteguye bana banjye muzahore muzahore mwiteguye, mwitegure mwitegure n’igitanda mugiye kukirihira.

Bana banjye navuze inkangu, amahindu, imiyaga, imyuzure byose narabivuze ntacyo ntavuze nta n’icyo mutabonye icyo mutabonye ni akazi kanyu, mbabwira ko mwugarijwe bana banjye, nigeze kubibabwira ntacyo ntababwiye hasigaye akantu kamwe gato gusa. Iminyafu niba mutari kuyikubitwa, mbabwira ko n’ibipangu hirya no hino bigiye guhirima, inkangu hirya no hino ntacyo ntababwiye, amahindu hirya no hino ntacyo ntababwiye, murashaka iki, mushigaje iki.

Navuze ngo umwana wanze kumva ntiyanze no kubona, ndababwira ntacyo ntavuze n’uyu munsi nje ndi Umwamikazi w’isi n’ijuru, umwana wanjye mwamugize umusazi, ntabwo ari umusazi, ntabwo ari umusazi mumurebe.

Izina byishimo muzi iryo ari ryo, ageze igihe cyo kwishima, yitwaga nde mbese? Mumwitegereze mwumve mushishoze, mushishoze utareba bamwe ngo ni Ibiza ngo ni Ibiza, ubu butumwa buranakomeye cyane, mubirebe hasigaye ikintu kimwe gusa ndongeye ndabibabwiye bana banjye.

NY. YEZU: Oya, oya hahirwa uwisize amavuta y’umubyeyi wanjye, uwo arahirwa, arahirwa, arahirwa. Ndavuze mbivuze kuri ino tariki nababwiye kenshi nababwiye imvura y’amahindu, mbabwira inkangu, mbabwira imyuzure, ntacyo ntavuze niba icyo navuze mutari kukibona ni akazi kanyu. Muravuga ngo mbese izasigara ihagaze yonyine, ntacyo muri kubona ba sha, bana banjye ntacyo muri kubona, niba mutabibona ni akazi kanyu, mubibone mubirebe ariko ndongeye nsubiremo hahirwa uwisize amavuta y’umubyeyi wanjye, ndabibabwiye bana banjye ndabibabwiye.

Indirimbo

Urutare ni Yezu, urutare ni Yezu

Urutare turukunde, urutare ni Yezu

Urutare turuhe amashyi, urutare ni Yezu

Urutare urutare ni Yezu

Mwana wanjye nakubwiye ngo inkangu n’inkangu, nkubwira amahindu n’amahindu, ntacyo ntavuze, igisigaye ni kimwe gusa. Nakubwiye igiti gihagaze ko gisigaye gihagaze ari cyonyine, ibyo narabivuze ariko inkangu n’inkangu, amahindu n’amahindu, byose ntacyo mutari kubona. Uwumva yumve utarumvise ni akazi ke.

Mwana wanjye nakubwiye byinshi hari n’ibanga nakubikije rigiye kubikurwa iryo banga nakubikije rigiye kubikurwa maze wumve iryo ariryo. Mbese urabizi, ese icyo nakubwiye cyose urakizirikana koko, ese kugira ngo ngarure uwo mukobwa ngo ajye akwandikira uzi uwo ariwe, ko mwitiranwa byagenze bite.

Mwana wanjye, ngushinze muri ubu butumwa, sabira u Rwanda, sabira isi yose ndabikubwiye. Ubu butumwa kandi ubutange hirya no hino igihugu cyawe ni icyawe, ndongeye ndavuze ngo bana banjye murakomerewe, murakomerewe kuko ibyo nababwiye ntabwo mubikurikiza. Igihe cyarageze nongere nsubiremo nababwiye inkangu, mbabwira amahindu, mbabwira imyuzure, mbabwira imitingito hirya no hino, ngo bizahera ku si yose ngo ariko aka gahugu k’u Rwanda kagiye gutingita. Mbabwira ko imisozi izasaduka byaratangiye, ntacyabuze ni ukubera ubwikanyize bwqnyu bw’abanyarwanda, ndongera

Ndongeye ndavuze, ndongeye ndababwiye bana banjye ndavuze ngoooo, bayobozi, bategetsi bakuru (2), ndongeye ndavuze, ndababwiye ndababwiye, mvuze kuri ino tariki ndabivuze, igihe kirageze cyarageze kandi cyararangiye. Ndongeye ndavuze ngo mwana wanjye Byishimo, witinya kubutanga. Ndongeye ndahamagaye abo basekereteri mubwandike ariko musohore ubwo butumwa, ndabibabwiye bana banjye.

Ahuuu, ahuuu, ndavuze bana banjye mwanze kuvuga bana banjye mwanze kuvuga, ntabwo ari hano mu gihugu cy’u Rwanda biri kuvugirwa mvuze ubutumwa ku isi yose.

Bana banjye muri hanze y’u Rwanda, mupfukame mupfukame kuno kwezi kwa gatanu kwa Rozari, kwa Rozari, mubuvuge mubivuge mubitangaze. Mubuvuge kuko igihe kirageze. Ndi kureba kino gihugu cy’u Rwanda nkarira ayo kwarika, adakama, adakama, ndavuze.

Yeee, yee, mukubiswe umunyafu ukomeye muri kuvuga ngo amahindu, ngo intuza, narabibabwiye mvuga inkangu, mvuga imiyaga, mvuga imyuzure, ibyo byose ntacyo ntababwiye mubyumve, mubyumve niba ntarabivuze bana banjye byose narabibabwiye, uwumva yumve.

Bana banjye ndababwiye, uwumva yumve, utumva ni akazi ke rero ngo uwo muntu witwa Byishimo ari hehe, ndahari, hano hitwa Kibeho ya kabiri, aho yicaye murahazi mwebwe, mumushakishe mbese amenyekane niba adahari mumurebe kandi muririranwa, ndabibabwiye bana banjye, ntagusubira inyuma ibyo twavuze byose byararangiye (3) hasigaye nk’akantu gatoya, ni gatoya mubimenye ntacyo mvuze, mbese ako ngako mvuze ko mutagasobanuye.

Indirimbo

Bana banjye ndabakunda, twambariye urugamba

Ndabakunda ndabakunda, twambariye urugamba

Twambariye urugamba, twambariye urugamba duhore turi maso

Kristu umugaba wacu aturangaje imbere

Na Mariya aturi imbere, twambariye urugamba

Yego, yego, ntabwo turwambariye, turarwambariye tugiye gutsinda, tugiye gutsinda. Kristu Umugaba wacu agiye kudutsindira.

Indirimbo

Nzagushimira nyirimbabazi nzakubyinira ndi mu ikoraniro

Nzahamya hose urukundo rwawe nzaba igikoresho cyawe Rurema.

Warankunze urantonesha, umbarira mu bana bawe

Niyo ngize ikimbutaza, urampumuriza Dawe

Oya, yego, ngo twakubiswe akanyafu ngo ntabwo tukazi, ngo turebe inkangu ziri gutenguka hirya no hino, amahindu hirya no hino. Yego amahindu turi kuyabona, yego imyuzure hirya no hino, imiyaga, ntacyo ntavuze. Nabitumye Byishimo muramusuzugura noneho mugiye kubona ko Byishimo ntacyo avuga kitari cyo, ndabibabwiye bana banjye.

Yee, yeee, bana banjye uyu munsi ndaje, ndababwiye bana banjye, ndongeye ndababwiye bana banjye ni ukwezi kwa Rozari, abasenga muvuge Rozari cyaneee, mupfukame cyane kuko ni ukwezi gukomeye cyane kandi kwanjye musabire igihugu cyanyu amahoro, musabire isi yose amahoro, musabire abana banjye batatanye amahoro kuko ntabwo byoroshye, ndabibabwiye bana banjye.

Indirimbo

Umwamikazi Bikira Mariya uri mu ijuru ku Mana Data

Bikira Mariya waratowe utubyarira umucunguzi Yezu

Bikira Mariya mumukunde mumwiyambaze azabaha byose

Mama, urakoze, urakoze urakoze. Ubutumwa burarangiye, Rozari, ishapule y’ububabare bana banjye mubigire akabando ko kwicumba k’amanywa n’ijoro kandi uyu munsi wa none ni ukwezi kwa Rozari.

Mwana wanjye, ntahiriza abana banjye bari hanze uti bana banjye nimugire amahoro, nimugire amahoro, urukundo rwanjye rubasakaremo. Ndababwiye ngo nimukomere bana banjye kuko Rozari muyigire akabando kanyu ko kwicumba k’amanywa n’ijoro, ndongeye ndabibabwiye bana banjye, ndabibabwiye intashyo mbahaye ni iyongiyo. Ndongeye ndababwiye bana banjye mupfukame musenge kandi igihe kirageze.

Indirimbo

Igihe kizagera Nyagasani unkize aya makuba

Ntegereje ijambo ryawe ngo nture mu mahoro

Mutabazi mwiza ndagusabye unkize imibabaro n’agahinda

Maze mbe hafi yawe maze nzagushime.

Bana banjye rero uyu munsi ntabwo mvuze byinshi navuze ko bana banjye ariko ndababwiye ngo murugarijwe, murugarijwe amahindu arabugarije, imvura nyinshi y’amahindui nayivuzeho kenshi.

Naje uyu munsi ndi Umwami w’isi n’ijuru, niyiziye jyewe naje ndabibabwiye ntacyo ntabateguje, hasigaye gatoya, gatoya. Benshi narabibabwiye, umujyi uzasigaramo bakeya ndabibabwiye bana banjye.

Ngo inzu izasigara, hazasigara imwe ihagaze ku yindi ngo igize gute, nazo ntazihari, bigiye kurindimuka byose mubireba kandi byaratangiye. Ndavuze ngo (2) ibuye rimeneka urwondo rugisukuma, mubirebe nimutabireba mubireke. Murabyita ngo ni amanegeka, nya manegeka ahari byose byose bigiye guhirima utabireba ni akazi ke, amataje se ntagiye guhirima yose yose, ariko bana banjye, nababwiye ngo naje ndi Umwami w’isi n’ijuru mubimenye, mubimenye, mubimenye.

Ndongeye ndavuze ngo, ndababwiye abo basekereteri mutimda kwandika ubutumwa bwa Byishimo, kandi ntabwo ari ubwa Byishimo ni ubw’ijuru, mwakwihuse mukabwandika ko igihe cyageze kigasohora, nabahaye impano. Iyo mpano nabahaye murayizi, nta n’ibyo muzi iyaba mwari mubizi.

Ese u Rwanda muzi ikirezi mwambaye ra, iyaba mwari mukizi ntabwo mwakomeje kwigira gutyo. Erega bana banjye, uwambaye ikirezi ntamenya ko acyambaye, ni akazi kanyu ibyo ndabibabwiye bana banjye.

B.M: Ariko nongere mvuge, erega bana banjye mutuye isi kandi mutuye u Rwanda, Rozari muri kuno kwezi muyikomereho, Rozari muyigire akabando ko kwicumba k’amanywa n’ijoro kuko niyo igiye kubabeshaho. Uku kwezi kwanjye ndavuze kwanjye nitwa Umubyeyi w’impuhwe. Ese Bikira Mariya muramuzi? Umwana wanjye aravuga, yavuga Bikira Mariya ngo ni umusazi, ntabwo ari umusazi mumurebe, mumurebe nijye namwihamagariye nijye wamutoye ntabwo mwamutoye, mumwiteho, abashobora mujye mugira ikintu mumufasha.

Bana banjye rero ndongeye mbere yo kubasezeraho Rozari, ishapule y’ububabare kuwa kabiri no kuwa gatanu mubigire akabando kanyu ko kwicumba k’amanywa n’ijoro maze mukicumbe kababere impamba.

Mwana wanjye sabira abana banjye bose, ntabwo mbwiye u Rwanda gusa, mbwiye isi yose. Bana banjye nimuhaguruke mupfukame musabire igihugu cyanyu, aho mwatataniye hose kandi igihe kigiye kugera ushatse yumve arebe ibiri kuba. Mupfukame musenge, nimusenge musabira igihugu cyanyu.

Mbwiye u Rwanda ko ari agahugu keza nitoranyirije kagomba kugira isukurwa mbere y’amahanga yose. Muri iki gihugu amategeko azatangwa ku isi yose azajya ava mu Rwanda, ntabwo aribwo bwa mbere nabivuga, ndabivuze mbivuze ndi Umwamikazi w’isi n’ijuru kandi ndi kumwe n’umwana wanjye Yezu. Mutangire mwitoze, nta kwitoza uwabyumvise yarabyumvise kandi utarafata ku mavuta y’umwana wanjye, niwe wayampaye ngo nyabahe, ndi Umubyeyi wanyu nitwa Bikira Mariya, rero ndi nyina. Si ndi mama wa mwese mwese none bamwe mukanyihakana, kuki munyihakana se, mwanyihakana uzanyihakana azihakana n’umwana wanjye Yezu. Hari umwana wihakana nyina, murakabije (2), igihe cyo guhanwa cyanyu cyageze (2) mubirebe. Navuze inkangu, mvuga imyuzure, amahindu hirya no hino, ntacyo mutabonye, ntacyo mutari kubona, narabibabwiye none igihe cyageze, cyabahindukiranye rero maze ndebe. Ureba arebe aho ibihe bigeze, uwumva yumve cyangwa mwisubireho.

Ubu butumwa buje ku itariki, muzibare, muranyumva bana banjye. Eeh, eeh nta mahindu muri kubona, nta myuzure muri kubona, nta nkangu, ikitaravuzwe ni ikihe? Reka bibagwe hejuru, mbabwiye ibyo ngibyo ibindi nzabibabwira ubutaha.

Hubahwe Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu (3), ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina.

 

Byishimo